Kigali

Turuzuzanya- Tom Close kuri Bull Dogg yongeye kwiyambaza mu ndirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2025 9:19
0


Umuhanzi akaba n’umuganga, Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yatanze integuza y’indirimbo ‘Cinema’ yakoranye na mugenzi we Ndayishimiye Mark Bertrand wamamaye nka Bull Dogg, ashingiye ku kuba ari umuhanzi buzuzuzanya cyane muri ‘studio’.



Aba bahanzi bubatse ubushuti kuva mu myaka 15 ishize. Ndetse, bagiye bahurira mu mishinga inyuranye y’indirimbo yatumye bahangwa amaso mu bihe bitandukanye. 

Mu myaka irindwi ishize, Tom Close yiyambaje Bull Dogg bakorana indirimbo bise ‘Igikomere’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 920, ni mu gihe mu mwaka umwe ushize bakoranye indirimbo ‘A Voice note’ iri kuri Album ye ‘Essence’.

Izi ndirimbo bombi bakoranye zatumye bigwizaho abafana, ndetse uburyo bombi bahuza bituma abafana n’abakunzi b’umuziki babiyumvamo cyane.

Mu biganiro n’itangazamakuru, yaba Tom Close na Bull Dogg bumvikanye bavuga ko bahurira ku mishinga ikomeye, kandi igatanga umusaruro.

Muri iki gihe Tom Close ari kwitegura gukora igitaramo cye kizaba tariki 22 Werurwe 2025 muri BK Arena, kizaririmbamo abahanzi 20. Ni igitaramo yateguye mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi ba Tems, bari bamutegereje i Kigali kuri iriya tariki.

Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, Tom Close yatangiye gukora ibikorwa binyuranye birimo no gutegura indirimbo zizatuma abantu bamushyigikira cyane.

Tom Close yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo n’ibindi bikorwa bye, agiye gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Cinema’ yakoranye na Bull Dogg.

Yavuze ko ari indirimbo itari kuri Album ye nshya, kandi izasohoka muri iki Cyumweru, ndetse yakozweho na ba Producer batandukanye ariko irangizwa na Bob Pro.

Tom Close avuga ko mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Gad; kandi gukorana na Bull Dogg byashingiye cyane mu kuba ari umuhanzi bahuza.

Ati: “Ni indirimbo ijyanye na ‘Style’ zacu twembi, kandi ni umuhanzi twuzuzanya muri studio.”

Iyi ndirimbo yitiranwa na ‘Cinema’ Bull Dogg yashyize hanze mu myaka 6 ishize yakunzwe mu buryo bukomeye. N’ubwo byitiranwa, Bull Dogg asobanura ko atari ‘Remix’ bakoze, ahubwo ni amazina yahuriranye.

Tom Close ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe cyane, akaba yaranagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda. Amazina ye nyayo ni Thomas Muyombo, akaba ari umuhanzi, umuganga ndetse n’umwanditsi w’ibitabo by’abana.

Yatangiye umuziki mu myaka ya 2005, aba umwe mu bahanzi ba mbere bakomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda. Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Si uza, Mbwira, Nk’uko njya mbirota, Baza, n’izindi.

Ni we watwaye Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ya mbere mu 2011. Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Meddy, The Ben, Knowless na Urban Boyz.

Ni umuntu ufite igitekerezo cy’uko muzika n’ubundi buzima bushobora kujyana, akaba yarakomeje gukorera igihugu muri serivisi z’ubuzima. Muri iki gihe, ni Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) (RBC).

Tom Close yatanze integuza y’indirimbo ‘Cinema’ yakoranye na mugenzi we Bull Dogg 

Tom Close yavuze ko kongera gukorana indirimbo na Bull Dogg bashingiye mu kuba ari umuhanzi bahuza 

Tom Close yavuze ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura igitaramo cye kizabera muri BK Arena 

Tom Close yavuze ko iyi ndirimbo ‘Cinema’ yanononsowe na Bob Pro

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIKOMERE’ TOM CLOSE YAKORANYE NA BULL DOGG

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘A VOICE NOTE’ YA TOM CLOSE NA BULL DOGG

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND